DFID
Inama yahuje abafatanyabikorwa b'ibanze mu iterambere mu Rwanda, ikigisha abashinzwe uburezi mu mirenge, kimwe n'abashinzwe uburezi mu mashuri, kugamije gusuzuma ururimi rw'icyongereza ruhagaze mu Rwanda.
2013 · 2 pages

Abstract
Inama yabereye muri Aberdeen House iherereye i Gaculiro mu mujyi wa Kigali. Kuva aho muri 2009, icyemezo cy'uko inyigisho mu mashuri zizajya zitangwa mu rurimi rw'icyongereza, Leta y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo mu iterambere bashyizeho ingamba zinyuranye zo guhugura abarimu mu rurimi rw'icyongereza. Mu minsi ishize, Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB) yafatanyije na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo barimo DFID, the Wellspring Foundation, kimwe n'umushinga ugamije guteza imbere gusoma no kubara (L3) ukaba uterwa inkunga n'ikigo cy'abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), batangiza hirya no hino mu gihugu gahunda yo guhugurira abarimu ku mashuri yabo mu rurimi rw'icyongereza mu gihugu cyose. Umuyobozi mukuru wa REB, Dr. John Rutayisire, yabivuze kuri uwo munsi, iyi gahunda iswe "School-based Mentoring Program” mu rurimi rw'icyongereza, ni imwe mu nkingi uburezi bufite ireme bushingiyeho. Yakomeje agira ati: “Ariko n’ubwo bimeza bityo bwose, ni ngombwa gukomeza gushakisha ubundi buryo bwose bushoboka kugira ngo iryo reme rirusheho gushimangirwa." Umubare munini w'abarimu bigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye baracyafite ubumenyi buri hasi mu rurimi rw'icyongereza. Niyo mpamvu hagomba kujyaho ibipimofatizo bizafasha mu gukurikirana intambwe mwarimu agenda atera. DFID yashinze impuguke yitwa Jean Wilson gutegurira Ministeri y'uburezi inyandiko isobanura ingamba zigomba gufatwa kugira ngo ururimi rw'icyongereza rurushehho kwigishwa neza. Iyo mpuguke yavuze ko hakenewe gahunda imwe mu gihugu hose kandi ikanyura mu byiciro, kandi ngo imbaragaza zose zikagira uburyo zihurizwa hamwe. Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa bakurikira: The Education Development Center (EDC), The British Council, DFID, UNICEF, the International Education Exchange (IEE), Peace Corps, VSO, the Wellspring Foundation, na FHI 360. Mu ijambo rye risoza Dr. Rutayisire yavuze ko iki gikorwa cyafatwa nk'agashya mu myigishirize y'icyongereza.
Connected topics
Classification
USAID DEC