CENTER FOR EDUCATIONAL DEVELOPMENT
Gahunda yo guteza imbere imyigire n’imyigishirize y’imibare mu mashuri abanza 90 yashinjwe muri uku kwezi mu mwaka wa 1 n’uwa 2 mu bigo by’amashuri 90.
2 pages

Abstract
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB gifatanyije n’umuryango udaharanira inyungu (EDC) kandi ukaba iterwa inkunga na USAID nibo bateguye iyi gahunda. Abana bakeneye gukoresha imibare kugira ngo bakemure ibibazo bahura nabyo buri munsi, aho gukoresha amategeko bize gusa kugira ngo subize ibibazo by’imibare. Ibi bijyana no gutekereza, bagakoresha ubwenge bwabo kugira ngo ngo bakemure ibibazo, kandi bakamenya gusobanura no kwerekana uburyo bakoresheje kugira ngo bashobore kubona igisubizo. Abana b’abanyarwanda bakeneye ubu bumenyi kugira ngo bashobore guhangana n’abandi mu rwego rw’ubukungu, ari mu karere turimo, ari mu rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda rero ije gufasha abanyeshuri kubaka ubwo bushobozi. Igitabo cy’umwarimu kirimo imyitozo myinshi yo kunganira integanyanyigisho iriho ubu. Hari n’amakasete ariho udukino, indirimbo n’ibisigo abarimu n’abanyeshuri bifashisha mu masomo yabo. Iyi gahunda ikoresha kandi udukuru tw’imibare, kimwe n’imfashanyigisho zifasha kumva ibyo umwana yize; ibi bikamufasha no gukemura ibibazo binyuranye. Iyi gahunda igamije, cyane cyane, gufasha abana kubara mu mutwe. Nk’umwe mu myitozo y’umwaka wa 1 w’amashuri abanza, abanyeshuri basabwa kuvuga umubare uruta ho rimwe umubare w’intoki umwarimu aberetse. Iyo umwana ashoboye gukora utwitozo nk’utwo mu mutwe yihuse, ashobora no gukora imibare ikomeye kurushaho. Iyi gahunda inatangira abanyeshuri kugira ubushobozi bubategura guhangana n’ibibazo bakoresheje ubwenge bwabo gusa- cyangwa bakibonera igisubizo ku bwabo, nta kuvuga ngo hari uburyo babigishije bwo kugera kuri icyo gisubizo. Iyi gahunda inatangira imfashanyigisho zerekana imibare nazo, zikamufasha abana kugira ngo yumve imigabane. Imfashanyigisho nk’iyo ituma abana ubwabo bibonera ibisubizo by’ibibazo, n’ubwo baba bibagiwe cyangwa ndetse batanazi itegeko bagomba gukoresha ngo babone igisubizo. Amashuri azabona kandi n’ibitabo byinshi bifasha kwigisha icyongereza n’ikinyarwanda. REB ifatanije n’uyu mushinga bazahugura abarimu mu gukoresha izi mfashanyanyigisho.
Connected topics
Classification
USAID DEC