CENTER FOR EDUCATIONAL DEVELOPMENT
Umwarimu asomera abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza.
2015 · 244 pages

Abstract
Inkuru zisomerwa abanyeshuri ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwigisha kumva, kuvuga, gusoma no kwandika. Ubu buryo bw'imyigishirize y'Ikinyarwanda buteganya inkuru umwarimu azajya asomera abanyeshuri buri cyumweru. Buri nkuru ishingiye ku nsanganyamatsiko zatoranyijwe n'abashinzwe uburezi, mu rwego rwo gutoza abanyeshuri uburere bwabagirira akamaro, kandi bukanagirira akamaro igihugu cyabo n'umuryango mugari w'Abanyarwanda. Izo nsanganyamatsiko zituma kandi bagira ubumenyi ku bibazo bihanze isi batuyemo n'ubushobozi bwo gutanga umusanzu wabo mu kubishakira umuti uboneye. Insanganyamatsiko zateganyijwe mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza ni izi zikurikira: Umuco w'amahoro, inshingano z'abana, uburenganzira bw'umwana, imiyoborere myiza, isuku, itumanaho, iterambere n'ubuzima. Uko abanyeshuri basomerwa inkuru zitandukanye zishingiye kuri izi nsanganyamatsiko, bakazikoraho imyitozo itandukanye yo kuzisesengura, ni ko barushaho gucengerwa n'ubutumwa buzikubiyemo. Buri nkuru kandi igenda igaruka ku nyuguti cyangwa igihekane kizigishwa muri icyo cyumweru. Ikomeza rero gukoreshwa mu masomo yose y'icyo cyumweru. Umwarimu aboneraho umwanya wo guha abanyeshuri urugero rw'uburyo bagomba gusoma inkuru. Abanyeshuri basomerwa inkuru zinyuranye bunguka amagambo mashya kandi bakagira amatsiko yo gusoma. Inkuru zisomerwa abanyeshuri kandi ni ikigega umwarimu ashobora kuvomamo amagambo cyangwa se interuro ziganjemo inyuguti cyangwa igihekane bizigwa muri icyo cyumweru. Nk'urugero, umwarimu ashobora kongera gusoma igika runaka k'inkuru maze agasaba abanyeshuri gushaka amagambo arimo inyuguti cyangwa igihekane kigwa muri icyo cyumweru. Ni ngombwa ko umwarimu aba ari we usomera abanyeshuri izi nkuru kuko ziba zirimo ibihekane n'uburyo bw'imyandikire baba batariga. Inkuru za buri cyumweru kandi zubatse ku buryo zifite intangiriro, igihimba ndetse n'iherezo kandi ziba zishingiye ku kibazo kigomba gushakirwa umuti. Ntidushidikanya ko iki gitabo kizafasha umwarimu kugeza ku bo yigisha ubushobozi bakeneye. Ubwo ni ubushobozi bwo gutega amatwi ibyo basomerwa cyangwa bumva bagakuramo ubutumwa bwa ngombwa.
Connected topics
Classification