CHEMONICS
Amahugurwa y’abarimu ku kwigisha gusoma no kwandika Igitabo cy’amahugurwa kikubiyemo inkuru zisomerwa abanyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
2018 · 144 pages

Abstract
Iki gitabo kikubiyemo inyigisho z’iminsi itandatu zigenewe uhugura abazahugura abandi. Abahugurwa bazahugurwa ku nyigisho z’iminsi itanu ari na yo igize ikiciro cya mbere cy’amahugurwa. Muri iki kiciro, hazibandwa ku nkingi ebyiri zo gusoma no kwandika. Izindi nkingi eshatu zisigaye, ari zo inyunguramagambo, gusoma udategwa no kumva umwandiko zizibandwaho mu kiciro cya kabiri cy’amahugurwa. Ku munsi wa mbere hazibandwa ku nshoza y’inkingi eshanu zo gusoma no kwandika ari zo: itahuramajwi, ihuzamajwi, inyunguramagambo, gusoma udategwa no kumva umwandiko. Hazibandwa kandi ku miterere y’igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu. Ku munsi wa kabiri hazigishwa inshoza y’uburyo bw’imyigishirize bwa « Ndatanga urugero, Dukorane twese, Buri wese akore » no gukoresha ubwo buryo higishwa itahuramajwi ndetse n’ihuzamajwi. Umunsi wa gatatu w’amahugurwa uzibanda ku kwigisha isomo rirambuye ku itahuramajwi no ku ihuzamajwi hagendewe ku buryo bwa “Ndatanga urugero, Dukorane twese, Buri wese akore”. Ku munsi wa kane ho, hazibandwa ku mwitozo wo kwigisha isomo rirambuye ryo kwandika mu mukono n’inshoza y’isuzuma ryo mu ishuri. Ku munsi wa gatanu amahugurwa azibanda ku bijyanye n’uburezi budaheza n’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda. Ku munsi wa gatandatu abazahugura abandi bazasobanurirwa imyitwarire y’umuntu uhugura abandi, uburyo ayobora abahugurwa mu gukorera mu matsinda n’uburyo ategura ibikoresho mbere yo guhugura kandi akabifata neza. Iki gitabo gikubiyemo inyigisho z’iminsi itandatu zigenewe uhugura abazahugura abandi. Iki gitabo kikubiyemo inyigisho n’ibiruhuko. Ni ngombwa kubahiriza gahunda y’amahugurwa uko yateganyijwe. Gahunda y’amahugurwa Gahunda y’amahugurwa igize umwanya mu kwigisha gusoma no kwandika. Iki gitabo kikubiyemo inyigisho z’iminsi itandatu zigenewe uhugura abazahugura abandi. Iki gitabo kikubiyemo inyigisho n’ibiruhuko. Ni ngombwa kubahiriza gahunda y’amahugurwa uko yateganyijwe. Umunsi wa 1 Umunsi wa 1 wa gahunda y’amahugurwa unatangira na inyigisho 1: Gutangiza amahugurwa. Iki gitabo kikubiyemo inyigisho 2: Isuzuma rya mbere y’amahugurwa, inyigisho 3: Ibyitezwe n’amabwiriza ngengamikorere, inyigisho 4: Umushinga USAID Soma Umenye, inyigisho 5: Gusoma no kwandika ni iki?, inyigisho 6: Inkingi eshanu zo kwigisha gusoma no kwandika, inyigisho 7: Imiterere y’
Connected topics
Classification
USAID DEC