AMAHUGURWA KU MYIGISHIRIZE INOZE YO KWIGISHA IKINYARWANDA AGENEWE ABARIMU B’IKINYARWANDA MU KICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA
Sign inRWANDAN EDUCATION BOARD
AMAHUGURWA KU MYIGISHIRIZE INOZE Y’IKINYARWANDA MU KICIRO CYA MBERE CY’AMASHURI ABANZA Igitabo cy’uhugura cyashyizwe ahagaragara ku nkunga ya Amerika ibinyujije mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
2021 · 252 pages

Abstract
Ibitekerezo bigikubiyemo si ibya USAID cyangwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitabo kizafasha uhugura gukurikira neza ibyo abahugurwa bagomba gukora. Iki gitabo kikubiyemo inyigisho z’iyo myaka yose uko ari itatu. Inyigisho zikubiyemo zitangwa mu minsi itandatu. Ibi bivuze ko agomba gukurikiza gahunda nk’uko yateguwe kandi agakurikirana niba abahugurwa batarangara mu gihe k’inyigisho. Mbere yo gutangira amahugurwa uhugura n’abahugurwa bemeranywa ku mabwiriza agenga amahugurwa. Abahugurwa bubahiriza amabwiriza y’amahugurwa iyo bagize uruhare mu kuyishyiriraho. Mu mahugurwa, abahugurwa bagira uruhare rugaragara mu mihugurirwe yabo. Inshingano z’uhugura ni ukugenzura niba abahugurwa bakurikiza amabwiriza bahawe kandi bakora koko ibiteganyijwe. Uhugura akora ku buryo asoma kandi agasobanukirwa n’amabwiriza yatanzwe kuri buri mwitozo kandi akagenzura niba umuvuduko agenderaho kuri buri mwitozo ujyanye n’ubushobozi bwo gusoma bw’abahugurwa. Ni byiza ko agendera ku muvuduko muto, ariko akabinyuramo byose, haho kugira ngo yihute cyane abahugurwa ntibagire icyo basigarana. Ku bw’iyo impamvu, gahunda y’amahugurwa yavuzwe haruguru si ihame; ahubwo ni iyo gufasha uhugura kugira ikerekezo. Nyamara ntibimubuza gukurikiranya ibikorwa uko biteguye maze agahera ku ntangiriro akageza ku iherezo rya buri gikorwa kugira ngo yubakire ku bumenyi asanganywe. Kudakurikiranya inyigisho uko biteganijwe bitera urujijo abahugurwa. Muri iki gitabo buri nyigisho na buri gikorwa byagenewe igihe bigomba gukorwamo. Ni inshingano y’uhugura nk’uyoboye amahugurwa kugendera kuri gahunda y’amahugurwa nk’uko yateganyijwe. Agomba gukora ku buryo ibikorwa byateganyijwe byose birangira mu gihe cyateganyijwe. Uhugura ashobora kureka abahugurwa bakisomera ku giti cyabo, mu matsinda ya babiribabiri cyangwa mu matsinda mato. Ni byiza kugenda ahinduranya ubwo buryo. Uhugura asabwa guha abahugurwa inshamake y’inyigisho kugira ngo babashe kurangiza inyigisho vuba. Yibutsa abahugurwa ko inyigisho ziri mu gitabo cyabo zigamije kubafasha ku buryo bashobora kwisomera ibyo batasomye mu cyumba cy’amahugurwa. Mbere yo gutangira, abahugurwa bagomba kuba bari mu matsinda. Buri tsinda rigomba kuba rigizwe n’umubare w’abahugurwa utari igiharwe kugira ngo babashe gukora amatsinda ya babiribabiri. Amatsinda ya bane, bat
Connected topics
Classification