CENTER FOR EDUCATIONAL DEVELOPMENT
Igitabo cy’umwarimu kigenewe Ikinyarwanda mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza cyanditswe mu mwaka wa 2013 n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku nkunga y’Ikigo cy’Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) binyujijwe mu Mushinga Ushinzwe Guteza Imbere Uburezi (EDC/L3).
2013 · 216 pages

Abstract
Ni igitabo kije gufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kugira ngo abana bawukurane kuko ari inkingi y’uburezi bufite ireme. Iki gitabo kizunganira umwarimu mu gutegura no gutanga amasomo ye neza nta guhuzagurika kubera ko kigaragaza intambwe zose zikurikizwa mu isomo ku buryo busobanutse. Ni igitabo kandi kirimo n’amasomo anyuzwa kuri terefoni abera abana urugero mu kuvugira mu ruhame kandi bashize amanga. Mu gutegura iki gitabo, hashingiwe ku mahame y’iyigandero mu bijyanye n’imyigishirize ihamye yo gutoza abana gusoma no kwandika abana bakiri bato, ku buryo umwana uzigishwa ibikubiye muri iki gitabo, azashobora kugira ubushobozi bw’ibanze butuma akurana umuco wo gusoma kandi akawusigasira mu buzima bwe bwose. Igitabo kigenewe umwarimu kigen
Connected topics
Classification